in

Byiringiro Lague uri gutsinda ubutitsa i Burayi, yateye agahinda umutoza Jimmy Mulisa

Jimmy Mulisa yavuze ko yababajwe no kuba Byiringiro Lague atarakiniye amakipe akomeye iburayi, ndetse no kuba abakinnyi b’abanyarwanda bakomeje kurerwa bajeyi.

Ibi uyu mugabo yabitangaje, mu kiganiro yagiranye na Fine FM kuri uyu wa gatatu, ubwo yabazwaga ku mpamvu abona, ituma abakinnyi baba nyarwanda badakunze kujya gukina iburayi, n’abagiyeyo bakagaruka byihuse.

Mu gusubiza Jimmy Mulisa yavuze ko imyumvire y’abakinnyi bubu iciriritse aribyo bituma batagera mu makipe akomeye hanze y’u Rwanda.

Jimmy Mulisa yifashishije urugero rwa Byiringiro Lague yagize Ati “ndi mu bantu babonye Lague mbere, hari ikipe yakinagamo ya Vision, president wayo ni inshuti yanjye, yarampamagaye mbona ukuntu Lague yakoraga muri Vision, naramubonye ndavuga ngo tubonye umukinnyi ushobora kujya gukina iburayi, ndamuganiriza ndabimubwira. ”

Jimmy Mulisa yahise amuzana muri APR FC.

Nyuma y’amezi 5 Lague ageze muri APR FC yatangiye kumushakira uko yajya iburayi, ariko undi aramutenguha , ati ” icyo gihe hari umu agent waciye muri FC Korn nahaye aka video ke gato, arabwira ngo uwo mukinnyi azi umupira, ibyo bashakaga byose Lague yari abifite ”

Mulisa yavuze ko ubwo u Rwanda rwakinaga umukino wo kwishyura na DR Congo mu batarengeje imyaka 23, hari abantu bavuye mu Budage muri FC Korn bari baje kureba Lague, ariko uwo mukino ngo Lague yitwaye nabi cyane, ndetse birangira bitwariye umukinnyi wo muri Congo.

Icyababaje Jimmy kurushaho, ni uko ubwo aba basore yababwizaga ukuri bamaze gutsindwa ibitego 5:0, bamwe barimo na Byiringiro Lague, bakoresheje itangazamakuru maze bavuga ko uyu mutoza ari umwirasi.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nawe ubanza yatangiye kwiyumva! Ikipe ya Rayon Sports yategereje umukinnyi ukomeye mu myitozo amaso ahera mu kirere kandi akenewe cyane

Ntikagikubitwa! Mu Rwanda, umugore agowe n’ubuzima bwo kubana n’umugabo we utacyimukorera gahunda zo mu mashuka kuva bakora ubukwe