Rutahizamu w’Amavubi, Byiringiro Lague, uheruka kugurwa miliyoni 45 FRW, ahembwa 2,500,000 FRW ku kwezi. Gusa, kuri ubu ari kotswa igitutu n’abo abereyemo imyenda.
Pacifique Ngabonziza aramwishyuza ibihumbi 300 FRW, mu gihe Ishimwe Christian amugomba ibihumbi 200 FRW. Nanone, Mutsinzi Ange na we aramwishyuza asaga 1,500,000 FRW.
Ibi bibazo by’imyenda byashyizwe ahabona n’umunyamakuru Roben Ngabo, bikaba byibajijweho na benshi mu bakurikiranira hafi ruhago yo mu Rwanda.