in

Byiringiro Gilbert wa APR FC wari uri mu bakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi yahise asezererwamo, asimbuzwa Uwumukiza Obed wa Mukura VS

 Myugariro wo ku ruhande rw’iburyo wa APR FC, Byiringiro Gilbert uzwi nka ‘Kagege’, yasezerewe mu Ikipe y’Igihugu nyuma yo gusanganwa imvune y’ivi. Uyu mukinnyi wari wahamagawe mu Mavubi mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, yasimbujwe Uwumukiza Obed wa Mukura VS.

Ku cyumweru, tariki ya 16 Werurwe 2025, Amavubi yatangiye umwiherero wo kwitegura imikino ikomeye izabahuza na Nigeria na Lesotho. Mu rwego rwo gusuzuma uko abakinnyi bahagaze, umutoza Adel Amrouche yasabye ko bakorerwa isuzuma ry’umubiri. Byiringiro Gilbert na we yasuzumwe, maze abaganga basanga afite imvune y’ivi itamwemerera gukina iyi mikino.

Ibura rye ryatunguranye, kuko amakuru avuga ko ikipe ye, APR FC, itari izi ko amaze iminsi akinana n’iyo mvune. Nyuma yo gusanga atashobora kwitabira iyi mikino, yahise asezererwa mu Mavubi. Mu mwanya we, umutoza yahise ahamagara Uwumukiza Obed wa Mukura VS, umwe mu bakinnyi bahagaze neza muri shampiyona.

U Rwanda ruri kwitegura umukino ukomeye wa Nigeria uzaba ku wa Gatanu, tariki ya 21 Werurwe 2025, kuri Stade Amahoro. Amavubi yiteze gukomeza kwitwara neza nyuma yo kwitwara bishimishije mu mikino iheruka, aho yatsinze umukino umwe, banganya undi na Nigeria.

Kugeza ubu, u Rwanda ni rwo ruyoboye Itsinda C n’amanota arindwi, runganya na Afurika y’Epfo na Bénin. Lesotho ifite amanota atanu, Nigeria itatu, naho Zimbabwe ikagira abiri. Abakinnyi b’Amavubi bafite intego yo gutsinda iyi mikino kugira ngo bakomeze guhatanira itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest


0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bamuhundagajeho umurundo w’amafaranga! Abafana ba Rayon Sports bashimiye rutahizamu wabo ukomeje kubatsindira ibitego bamuha amafaranga – VIDEO

Kugeza n’ubu nabuze icyaha yakoze – Ingabire Immaculée avuga kuri Prince Kid uherutse gufatirwa muri America