in

Byinshi wamenya kuri Siperansiya wo muri Seburikoko.

Siperansiya ubusanzwe yitwa Uwamahoro Antoinette, yamenyekanye cyane muri filime nyarwanda zitandukanye zirimo Serwakira, Giramata, ,Mukadata, intare y’ingore n’izindi. By’agahebuzo   aza kogera cyane mu ya Seburikoko ica kuri televiziyo y’u Rwanda, akenshi akina ari umugore w’amashagaga udapfa kuvugirwamo.

Uwamahoro Antoinette yavukiye mu mujyi wa Kigali mu 1979, ariko kavukire y’ababyeyi be yitaruye cyane umurwa, cyane ko Se avuka i Rusizi mu Burengerazuba  naho nyina akavuka i  Gicumbi[Byumba] mu Majyaruguru.

Ntabwo yagize amahirwe yo kwiga amashuri menshi cyane ko yarangije amashuri yisumbuye mu ndimi muri Ecole Islamique de Kigali[kwa Kadhafi] agahita acumbikira aho. Yahise ajya gukarishya ubwenge mu bijyanye no gutunganya amashusho atangira akorera abantu bafite ubukwe birangira agize igitekerezo cyo gukina no gutunganya filime.

Ni umugore ufite abana batatu .Abana n’umugabo we ndetse avuga ko uburyo akinamo filime  nta kintu bihungabanya ku rugo rwabo.

Gukina filime byatangiye bite?

Siperansiya  yatangiye kwiyumvamo kuzaba umukinnyi ukomeye muri filime akiri umwana bitewe na bamwe mu bakinnyi yakundaga barimo commando  n’abandi.

Yatangiye gukandagiza ikirenge ku muryango umugeza ku  gukabya inzozi  ze mu 2000, abanza gufatanya na bagenzi be bashinga itsinda ryo gukina amakinamico  yitwaga Happiness Game Film.

Yaje kubihuza n’ubuhanga yari asanganywe bwo gutunganya amashusho[montage] atangira kujya afasha bagenzi be bo muri iryo tsinda banashyira hanze iya mbere bise ‘Umubyeyi Gito’.

Gukina ari umugore w’igitinyiro abikomora he ?

Antoinette Uwamahoro afite amazina menshi yakomoye kuri filime zatumye izina rye ryamamara, zirimo Intare y’Ingore akinamo ari umugore w’umunyamahane ukanga benshi mu bayireba ndetse no muri Seburikoko akina afite umugabo w’amanyanga n’amafuti ariko uyu mugabo we akamutinya kubera kugira  igitsure. Avuga ko akenshi ari ibintu byikora kuko ari ibintu ahitirwamo n’ababa banditse filime.

Yagize ati”Ni ukuvuga ngo biterwa n’ukuntu umwanditsi yanditse iyo  filime, arandika akavuga ati ‘uriya yashobora ibi cyangwa ibi’ hanyuma tukabikina bakareba niba byakunda.”

Yavuze ko muri filime ava mu buzima busanzwe abamo ubundi agakurikiza icyo abanditsi bashaka ko akurikiza.

Ubu atunzwe na filime…

Siperansiya yavuze ko ugereranije n’uko mbere byari  bimeze yemeza ko hari ahantu hakomeye filime nyarwanda zimaze kugera ho kwishimirwa. Ubu ni umwanditsi akaba n’umukinnyi akaba ari byo bintu bimutunze.

Yagize ati”Urebye uko twatangiye ibi bintu ntabwo twari tuzi ko byagera aho bigeze ubungubu, ni ibintu bikomeye cyane. Ubu njye ndandika nkanakina kandi nibyo bimbeshejeho.”

Agira inama abashaka gukina filime

Yavuze ko abashaka gukina filime badakwiye kubizamo bashaka kwamamara ahubwo bakwiye kuzamo bafite intego yo gutanga ubutumwa no gukuza uyu umwuga utangiye gutera imbere mu Rwanda.

Yagize ati”Abana b’urubyiruko, abadamu bari muri uyu mwuga wo gukina filime, n’abandi bose bashaka kubijyamo ni uko bakwitinyuka, ikindi sinema ntabwo ijyamo ibirara[…]  ijyamo umuntu utekereza kuko  byose ni ukubyiga burya no gukina barabikwigisha ntabwo wapfa kubijyamo utabizi kandi noneho niyo nzira yo kunyuzamo ubutumwa bwinshi mu buryo bwihuse.”

Yongeye ati ”Abashaka kubijyamo ngo bamamare ntabwo ari uko, umusitari udafite indangagaciro z’umunyarwanda nta kintu uba uri cyo.”

 

Src: eachamps

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Zari Hassan yagize icyo atangaza ku modoka y’umuturika Diamond yaguze ikavugisha abatari bake.

Producer Eleeeh ageze kuri Wizkid, Davido na Diamond| Uyu musore ukiri muto yamennye amabanga akomeye