Injangwe ni inyamaswa idasanzwe dore ko ifite ubwonko bwibuka cyane, kurusha inyamaswa zindi nyinshi. Iyi nyamaswa izwiho kuba ari inyamaswa ishobora kwiga ikintu ikakimenya igihe cyose ugikoze iri kureba gusa.
Injangwe zifite ubushobozi bwihariye bwo kwikura mu kibazo gikomeye, kurusha imbwa. Ubwonko bw’injangwe burakaze cyane kurusha ubw’imbwa, igice cy’ubwonko bita cerebral cortex, nicyo gifite akazi ko gutekereza mu bwonko bw’injangwe, iki ninacyo gice gifite akazi ko guhitamo ibifitiye injangwe akamaro gusa. Icyo gice rero nubwo n’imbwa zikigira ariko icy’injangwe nicyo gihambaye kurusha imbwa.
Ubwonko bw’injangwe bufite utunyangingo tw’ubwonko turenga miliyoni 300, mu gihe ubw’imbwa bubamo nkutwo tunyangingo dusaga miliyoni 160. Igice kibika amakuru y’igihe gito m’ubwonko bw’injangwe gikora neza cyane. Mu bushakashatsi bwakorewe ku njangwe n’imbwa, bwakozwe hagamijwe kureba hagati yizo nyamaswa ebyiri ikiri bwibuke aho ibiryo babihishe mbere kurusha ikindi. Igice cy’ubwonko bw’amakuru y’igihe gito ku njangwe cyagaragaje ko ayo makuru ashobora kumaramo amasaha 16, ni mugihe ku mbwa ayo makuru amara iminota itanu gusa.
Icyakora injangwe ntizibasha kubika amakuru menshi yigihe kinini cyane.
Bimwe mu bintu injangwe zihitamo kugumana mu mitwe yazo bishobora kumara imyaka myinshi zibyibuka. Injangwe kandi igira utunyangingo twinshi cyane mu gice cyo kureba (visual areas) kurusha abantu ndetse n’ibindi binyamabere byinshi. Ibyana by’injangwe bikura ubumenyi kubabyeyi bazo ntawubyigishije ahubwo birakopera uko inkuru zihiga, ndetse nuko zirya nabyo bigahita bifatira aho. Iyo bimaze kubikopera bitangira kubyiyigisha bikabisubiramo kenshi kugeza bibimenye neza.
Ubwonko bw’injangwe bugenda butakaza ubushobozi uko zikura mu myaka, injangwe zishaje zitangira kurwara indwara nk’izabantu bashaje zirimo kwibagirwa no guta umutwe muburyo budasobanutse. Uku kwangirika kw’ubwonko ku njangwe bituma zitangira kwitarura izindi ugasanga ziba zonyine. Injangwe zifite ubushobozi bwo gusohora ubwoko bw’amajwi burenga 100, ni mugihe imbwa zo zitajya zirenza ubwoko 10 bw’amajwi.
Ku kigero cya 90% ubwonko bw’injangwe bumeze nk’ubw’abantu ndetse bukaba busa cyane nk’ubw’imbwa. Injangwe n’abantu bihuje byinshi by’ubwonko bigira uruhare mu kugena amarangamutima. Injangwe zifite ubuhanga bwihariye bwo kwigana amajwi y’abantu mu rwego rwo kwishakira igikundiro kubantu.
Ninayo mpamvu injangwe yashonje ishobora kuvuga ijwi nk’iry’umwana w’uruhinja. Injangwe zifite ubushobozi bwo kumva amajwi ari kure cyane kurusha abantu.
Nubwo injangwe ari inyamaswa ikundwa n’abantu ariko iba igomba kwitondera ndetse tukirinda kuyikorakora mu bice byayo bimwe na bimwe, injangwe nigusharatura inzara burya haribintu iba igusizemo, ndetse bishobora no kutagusiga amahoro, kugeza ubu abahanga baracyari kureba ububi bw’injangwe ku bantu.