in

Byinshi mwahishwe mu mupira wa maguru mu Rwanda mu bituma abakinnyi badaterimbere

Umupira ni ikintu kimaze kugaragaramo ubushobozi bwinshi kandi bunahindura ubuzima bw’abawurimo kuva ku batoza kugera kubakinnyi

Uyu munsi YEGOB yakwegeranyirije igituma mu mupira w’amaguru mu Rwanda havungwamo amafaranga menshi ariko abakinnyi bahagarika gukina umupira ntibagire icyo bawusaruramo kizabafasha mu gihe kiri imbere.

Akenshi n’ubwo atari bose ariko mu Rwanda biracyagoye kubona umukinnyi utarakiniye amakipe nka APR FC, RAYON SPORTS , POLICE FC cyangwa se KIYOVU SPORTS ushobora guhagarika umupira ngo usange hari ubwizigame yasigaranye buzamufasha mu hazaza he, rimwe na rimwe hari n’ubwo usanga hari nabanyura muri ayo ma kipe ariko ugasanga ntacyo umupira wabamariye uyu munsi rero tugiye kuva imuzi n’imuzingo impamvu ibitera.

Reka duhere ku isoko ry’igura n’igurisha cyangwa ku mafaranga umukikinnyi ahabwa ahinduye ikipe cyangwa yongereye amasezerano abenshi bakunda kwita recruitment fees.

aho bimaze kuba nk’umuco ko hano mu Rwanda usanga umukinnyi nyiri ubwite amafarnaga hafi ya yose yaguzwe ayagabana na biyita abakomisiyoneri b’abakinnyi, ba rusahurira mu nduru ndetse n’abandi batandukanye ugasanga we asigaranye amavuta mu ntoki.

Uyu ni umuco wadutse vuba mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda aho utangiriye kuzamo amafaranga menshi, cyane cyane ko mu bihe bya kera wasangaga umupira bawukina ariko na none batiteze ko ariwo bazashingiraho ubuzima bwabo bwose kuko nta mikoro ahagije yabagamo.

Ku mukinnyi wiki gihe rero akaguru ke niwo murima we, kuko aba yiteze ko ibimutunga byose ndetse n’umuryango we biza kuva mu mafaranga yahawe ahinduye ikipe cyangwa se yongereye amasezerano ndetse no mu mushahara ahabwa iyo yakoze akazi ke.

Aha niho ikibazo cy’abakomisiyoneri ndetse na bamwe biyita ko bari guharanira inyungu z’abakinnyi baziramo, aho usanga mbere yuko umukinnyi agurwa n’ikipe runaka aba afite amafaranga y’umurengera yagiye yemerera abantu batandukanye ngo bamufashe kuba yagera mw’ikipe yifuza kwerekezamo, n’ubwo ubushobozi bwe bwaba butamwerera kujya aho bamusunikiye kujya!.

Ibi rero bikaza guhura na cya kibazo cy’uko usanga umukinnyi witwa ko yaguzwe akayabo k’amafaranga ndetse ahembwa nandi menshi cyane mu itangazamakuru, usanga yagiye kumugeraho yabaye make cyane bitewe n’ibiganza byose aba yaciyemo, ugasanga atabasha kugira icyo amufasha mu buzima busanzwe cyane ko abenshi baba badafite n’ibindi bakora hano hanze.

Ibi kandi biba ku bakinnyi benshi ba hano mu Rwanda akenshi baba badafite abajyanama bizewe ngo babarinde iyo mitego ya barusahurira mu nduru baba barekereje, ari nayo mpamvu usanga abenshi barangiza urugendo rwabo rwo gukina umupira w’amaguru nka babigize umwuga ariko ugasanga nta kintu na kimwe bagira ahubwo barimo gusabiriza mu itangazamakuru ndetse n’ahandi hatandukanye.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto y’imodoka itwara abagenzi yakoze impanuka yerekeza i Kigali akomeje kubabaza benshi

Umuraperi Molan, yakoranye indirimbo nshya n’itsinda rya ‘High Vibes’ ryamenyekanye ku ndirimbo bise ‘Tujye gusenga’ – VIDEWO