Thierry Wacu, amazina ye nyakuri ni Dushimiyimana Thierry Pacifique, ni umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bafite umwihariko mu muziki gakondo binyuze mu kuvuga amazina y’inka, ibikorwa by’ubutahira no kuririmba.
Avuga ko yakunze iyi njyana akiri muto bitewe n’umuco wo gusoma no kumva ibiganiro kuri radiyo byibanda ku Kinyarwanda. Yagize ati: “Nishimiraga kumva abatahira mu bukwe baterana amagambo, nza no kubona agapapuro karimo amazina y’inka nkitwara. Icyo gihe nahise ntangira kubiririmba mbigenderaho nk’uko abandi babikoraga.”
Urugendo rwe rwamugejeje ku bitaramo bikomeye harimo kuririmba muri Miss Rwanda 2022, no mu Kwita Izina Gala Dinner 2023 yabereye muri Kigali Convention Center. Yanabaye umutahira mu bukwe bw’umuhanzi Igor Mabano na Yvery, ahishurira benshi urukundo n’ubuhanga afite mu muco gakondo.
Mu bihangano bye, yasohoye indirimbo ebyiri: “Umugore”, igisigo cyubaka umuryango nyarwanda, n’indi nshya “Nduririmbe” irata ubwiza n’uburanga by’u Rwanda, inahamagarira abantu kurusura.
Nyuma yo kwiga umuziki ku Nyundo, Thierry Wacu yaje no kwiga amasomo ya SoCreative Entrepreneurship Program muri ALU ku bufatanye na British Council, amufasha gutekereza ku buryo bwo gucuruza ibihangano bye ku mbuga mpuzamahanga nka Spotify, Apple Music na Deezer.
Nubwo ahura n’imbogamizi zishingiye ku bushobozi buke bwo gukwirakwiza ibihangano, avuga ko impano ye ari ntakuka kandi yizeye ko izamugeza kure. Ati: “Mfite siroga ivuga ngo Zireze n’impamo, abantu bamenye ko zeze kandi zereje insinzi.”



Ku ruhande rwe, asaba urubyiruko gukomeza gusigasira umuco n’ururimi, kandi abahanzi bakuru bagafatanya n’abato kugira ngo umuziki nyarwanda utere imbere hatavunitse umwe umwe.
Indirimbo NDURIRIMBE ya Thierry Wacu imwe mundirimbo gakondo zikoranye ubuhanga wayireba unyuzaha