in

Byihuse tangira ufate aya mafunguro afasha ubwenge kwibuka

Mu buzima tubamo dukenera gukoresha ubwenge bwibutsa cyane kugirango tubashe kwibuka ibyo twakoze cg ibyo tugomba gukora mu gihe kizaza bityo tugomba kwita kubyo kurya.

Mu gukurikiza iyi gahunda y’amafunguro yo gufasha ubwenge hari ayo ugomba gufata hakaba n’ayo usabwa kureka mu gihe wihaye cyo kuyafata (ushobora kwiha ukwezi cyangwa 2 uyikurikiza)

Amafunguro yo kurya

  • Imboga rwatsi
  • Ubunyobwa mu moko yabwo yose
  • Inkeri mu moko yazo yose
  • Imboga zitarimo amidon nk’ibitonore, imiteja, imbwija, artichoke, asparagus n’ibigori by’imibeya
  • Amavuta ya elayo
  • Impeke zuzuye
  • Amafi
  • Ibishyimbo
  • Inyama y’inkoko
  • Divayi

Ibyo kurya byo kureka

  • Fromage
  • Inyama zitukura
  • Amafiriti
  • Ibirunge
  • Margarine
  • Bombo n’utundi tuntu turyohera nka keke na biswi
  • Ibyo kurya byo mu nganda bipfunyikwa bikaribwa utongeye kubitunganya

Akamaro ku buzima

Nubwo twavuze ko aya mafunguro afasha ubwenge, ariko hari n’ibindi byiza aduha.

  • Kurinda ikibazo cyo kwibagirwa kwa hato na hato
  • Kugabanya ibyago byo kurwara indwara ifata udutsi tw’ubwonko tugacika intege
  • Gutakaza ibiro
  • Kurwanya kubyimbirwa
  • Kurwanya stress
  • Kurinda diyabete
  • Kugabanya ibimenyetso bya goute n’izindi ndwara z’imitsi
  • Kuvura umutwe

Amabwiriza mu gihe ufata iyi gahunda y’aya mafunguro

Mu gihe wiyemeje gukurikiza iyi gahunda hari ibyo usabwa gukora n’ibyo usabwa kudakora

Ibyo gukora

  1. Byibuze rimwe ku munsi urye salad
  2. Nywa akarahure kamwe ka divayi buri munsi, byiza ni divayi itukura
  3. Hagati y’amafunguro rya utunyobwa
  4. Rya amafi rimwe mu cyumweru
  5. Rya inkoko n’inkeri byibuze rimwe mu cyumweru, nushaka unarenzeho

Ibyo kudakora

  1. Mu guteka irinde gukoresha amavuta afashe nk’ibirunge keretse rimwe gusa mu cyumweru
  2. Irinde amafi menshi kuko abamo mercure kandi iyo ibaye nyinshi ni bibi ku buzima
  3. Irinde inzoga, ujye unywa divayi gusa, kuriya wabisabwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

« Akoshe Mana… ampuculi » – Amafoto y’umwana w’imfura wa Platini na Olivia yashyizwe hanze

“Ese burya icyo kirenge nicyo cyawe….” – Umufana wa Miss Mutesi Jolly yatunguwe nyuma y’ifoto yabonye