in

Byemejwe ko umukinnyi w’umunyamahanga wagombaga gufasha APR FC atazakina na Pyramid FC

Byemejwe ko umukinnyi w’umunyamahanga wagombaga gufasha APR FC atazakina na Pyramid FC ariko rutahizamu wari uteye impungenge benshi we yagarutse mu kibuga n’imbaraga nyinshi nyuma y’akabazo amaranye iminsi

Kuri uyu wa gatanu tariki 29 Nzeri 2023, ikipe ya APR FC irambikana n’ikipe ya Pyramid FC mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League. Umukino ubanza wabereye hano mu Rwanda aya makipe yombi yanganyije ubusa ku busa.

Amakipe yombi akomeje kwitegura uyu mukino utoroshye ugomba guha itike yo gukina imikino y’amatsinda mu gihe iraba yitwaye neza. APR FC nyuma yo kugera mu gihugu cya Misiri yatangiye imyitozo ku munsi wejo hashize aho bazakinira uyu mukino udateye ubwoba abayobozi bayo.

Muri iyi myitozo ikipe ya APR FC yakoreye mu gihugu cya Misiri, rutahizamu wari uteye impungenge abakunzi b’iyi kipe benshi, Mugisha Gilbert yakoranye n’abandi ubona ko ameze neza yiteguye uyu mukino nyuma y’imvune ariko umurundi Nshimiyimana Ismael Pitchou ntabwo we yigeze akorana n’abandi.

Uyu murundi ukina mu kibuga hagati imyitozo yakoze yayikoreye ku ruhande ari wenyine ndetse byanemejwe ko atazakina uyu mukino APR FC izakinamo na Pyramid FC. Imvune Pitchou yayigize muri iyi wikendi ishize ubwo APR FC yakinaga umukino w’ikirarane n’ikipe ya Marine FC banganya ibitego 2-2.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Habaye impanuka y’imodoka yari irimo umuvanzi w’imiziki kuri Televisiyo ikomeye cyane aho imodoka barimo yagushije urubavu (VIDEWO)

Umukobwa amaze imyaka 2 atuburira abasore akabarya amafaranga baziko bari kuyaha Kayumba Darina, hari n’ibyamamare yatuburiye kugeza ubu amaze gutuburira abarenga 30!