Byarijije abari aho barahogora: Umukecuru w’imyaka 64 yafashwe ari gusambanya umwana w’imyaka 12 gusa ubwo yabazwaga icyabimuteye yavuze ko nawe ari umubiri wamuryaga
Ngo bijya gutangira, uyu mucyekuru byatangiye yigira inshuti kuri uyu mwana w’umuhungu ukiri muto mu myaka ndetse nigihagararo.
Ubwo uyu mukecuru yafatwaga yavuze ko ikibazo yari afite ari uko abasaza bari mu kigero cye batakimushimisha ndetse ko n’abasore baciye akenge atari kubashuka ngo bikunde, ni bwo rero yafashe iyambere akajya gushuka uyu mwana ndetse bivugwa ko ari n’umwuzukuru we.
Kubera ko uyu mwana w’umuhungu yari uw’umwana we , ni ukuvuga ko yari umwuzukuru we byari byoroshye guhita afatisha uyu mwana akamwoshya byoroshye cyane ko ngo uyu mu kecuru yashakaga ko baryamana badakoresheje agakingirizo.
Ababyeyi b’uwo muhungu baje gutangira kubicyeka nk’uko ikinyamakuru Hotnews21 tukesha iyi nkuru kibitangaza. Ngo nibwo bafashe uyu mucyekuru ari kumwe n’umwana wabo mu buriri bihutira kwitabaza inzego zibishinzwe.
Kuri ubu Polisi ya Tanzania yataye muri yombi uyu mukecuru nyuma yo gusambanya umwana abereye nyirakuru.