Manishimwe Gilbert ni umwana wabaye ikimenyabose mu Rwanda kubera ukuntu azi gusesengura umupira w’amaguru, yasubiye i wabo Nyaruguru aho yari akubutse mu mujyi wa Kigali.
Uyu mwana wabaga mu buzima bugoye we n’umuryango we, kubera impano ye yo gusesengura ibijyanye n’umupira w’amaguru, byatumye ahura n’umunyamakuru Faustinho wa Ishusho Tv maze amumenyekanisha u Rwanda rwose.
Nyuma yo kugaragaza ubuhanga bwa Gilbert, umunyamakuru wa RBA, Reagan Rugaju yanyuzwe n’impano ye maze yemera kumufasha ndetse banashakira ubufasha umuryango we.
Nyuma y’ibyumweru 2 Gilbert aba i Kigali, yasubiye i wabo maze agezeyo bamwakirana urugwiro, ababyeyi be bashimishwa no kongera kumubona yarabaye umusirimu.
Akigera i wabo, Gilbert Manishimwe yavuze ko i Kigali yahakunze ndetse akaba yarahaboneye umugisha kuko yahuye n’abantu benshi kandi bakomeye, harimo nk’abakinnyi, abaperezida b’amakipe ndetse n’abandi benshi bamufashije.
Ubu hari ikigo cy’amashuri kiri i Kigali cyemereye uyu mwana ko yakigamo atishyura imyaka yose uko ari 3 mu mashuri yisumbuye kugeza s3. Bivuze ko azahita agaruka i Kigali amashuri natangira.
Ubwo Faustinho yari amuherekeje i wabo Nyaruguru, baje no kunyura muri sitade ya Huye maze Gilbert asuhuza umukecuru wihebeye Mukura VS nawe asanzwe afana.
Uwiteka afise Aho acisha inzira
Oh ibyo bintu ni byiza cyane rwose