in

Byari amarira n’agahinda mu rugo rw’Umwarimu w’i Nyanza witwa Janvier Dusabeyezu bikekwa ko yishe umugore we na we akiyahura

I Nyanza, Birakekwa ko umugabo wari umwarimu yishe umugore we, na we agahita yiyahura.

Aba nyakwigendera basize umwana uri mu kigero cy’imyaka ibiri, aho yasanzwe mu nzu arira, hafi ye hari imirambo y’ababyeyi be.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwabashije kwinjira ahari imirambo bisabye kwica urugi.

Amarira, intimba nibyo byari ku baturage batuye mu mudugudu wa Karambo A, mu kagari ka Gishike mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza.

Uwishe umugore we ni Janvier Dusabeyezu w’imyaka 28 yakoreraga mu karere ka Rusizi, mu Burengerazuba bw’u Rwanda akazi k’ubwarimu, bikekwa ko yaba yishe Mutuyimana Clarisse w’imyaka 22 wakoraga ubucuruzi buciriritse bwa cantine.

Inzego z’ubuyobozi zivuga ko RIB yabimenye ikaba yatangiye iperereza.

Ntazinda Erasme ayobora akarere ka Nyanza yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko aya makuru bayamenye.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umupira si intambara! Ubutumwa bwa Rayon Sports ku muzamu Kimenyi Yves buratunguranye cyane

Menya ibyiza utari uzi byo kurya karoti