Ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu tariki ya 19 Nyakanga habaye igikorwa cyo gushyingura abana barohamye muri Nyabarongo batwawe mu bwato n’uwari agiye kubakoresha mu kazi ko gupakira amategura.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Nyakanga 2023, nibwo hashyinguwe abana 10 bapfuye bazize impanuka y’ubwato yabereye mu mugezi wa Nyabarongo mu Murenge wa Mushishiro mu karere ka Muhanga kuwa mbere tariki ya 17 Nyakanga 2023.
Gushyingura abo bana byabanjirijwe n’Igitambo cya Misa cyaturiwe mu kagari ka Matyazo mu Murenge wa Mushishiro.
Abaturage barimo uwapfushije abana babiri bari mu bana 13 batwawe mu bwato bwari bwakodeshejwe umurobyi wabukoreshaga, bavuze ko uwatwaye abo bana yabatwaye muri ubwo bwato ari 13 mu gihe bugenewe gutwara abantu 3 gusa ndetse bukaba budafite ubwishingizi.
Habiyakare Réverien wapfushije abana be 2 avuga ko uwari utwaye ubwato bapfiriyemo ari Nyirarume w’abana be.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice wari uhagarariye Leta mu gikorwa cyo gushyingura abo bana, avuga ko Leta y’u Rwanda ibabajwe n’iyi mpanuka yaburiyemo abana 10 ikaba yihanganisha imiryango yose yagize ibyago.