in

Byari amarira n’agahinda mu muhango wo gusezera Ines / Umugabo we yatanze ubuhamya bukomeye (AMAFOTO)

Kuri iki cyumweru nibwo mu Murenge wa Runda muri Gihara , habereye umuhango wo gusezera  bwanyuma kuri  Mumararungu Ines witabye Imana kuwa 4 tariki 16 Gashyantare 2023 azize uburwayi .

Ni umuhango waranzwe n’ubuhamya bukomeye bwa Ines waranzwe n’urukundo no kwita kubo akunda igihe yari akiriho , akaba umunyakuri n’umunyamurava mu byo yakoraga byose ,akamenya kwita cyane kubo mu muryango we. .

Kimwe mu byo umugabo we yashimangiye ni uko Ines wari umufasha we yaranzwe n’ukuri kuva igihe bamenyaniye kugeza ubwo atabarutse ,ngo kuko n’igihe umugabo we (Patrick) yamubazaga ikintu , Ines akumva cyamugora kugisubiza kandi akaba adashaka kumubeshya yamusabaga ko bareka kukivugaho kuko adashaka kumubeshya kandi adashaka no kukimubwiraho.

Mumararungu Ines yari umukirisitu mu itorero rya ADPR ya Runda , yavutse ku itariki 12 Mutarama 1996 , yatabarutse ku itariki 16 Gashyantare 2023 , Atabarutse asize umugabo , icyakora nta mwana bari bakagira.

 

Byari amarira n’agahinda mu muhango wo gusezera kuri Ines

Patrick wari umugabo wa Ines yavuze ko umufasha we yari umunyakuri kandi akarangwa n’urukundo

SOURCE:ZABURI NSHYA

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Tour du Rwanda 2023: Ethan Vernon yongeye kwereka abandi ubworo bw’ipine

BIRATANGAJE : Umukecuru yashyinguwe mu buryo budasanzwe (AMAFOTO)

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO