Kuri uyu wa Gatanu mu murwa mukuru wa Ghana, Accra habereye umuhango wo gusesera bwa nyuma Christian Atsu wahitanywe n’umutingito karahabutaka wibasiye igihugu cya Turkey.
Nta gihe kinini gishize amakuru amenyekanye ko Christian Atsu yitabye imana nyuma y’igihe kingana hafi n’ibyumweru bibiri ashakishwa mu nkutu z’inzu.
Christian Atsu yari umukinnyi w’umupira w’amaguru w’imyaka 31 y’amavuko akaba yarakiniye amakipe atandukanye i Burayi arimo FC Porto, Newcastle United, AFC Bournemouth na Chelsea’s. Atsu yaje kwerekeza mu gihugu cya Turkey akinira Ikipe ya Hatayspor arinaho umutingito wabaye ku itariki 6 Gashyantare , wamutuyeho inyubako akitaba Imana.
Nyuma y’ibikorwa byo kumushakisha , ku itariki 18 Gashyantare umubiri wa Atsu warabonetse, ku itariki 19 ugezwa muri Ghana.
Kuva mu Gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, i Accra baramukiye mu gikorwa cyo kumuherekeza no ku musezeraho bwa nyuma. Igikorwa cyitabiriwe n’abarimo Perezida wa Ghana , Nana Akufo Addo, abayobozi batandukanye, abakinnyi b’umupira w’amaguru ndetse n’abandi bantu babarirwa mu bihumbi.
Ababonye umwanya wo kuvuga nose bagiye bagaruka k’ubwitange Atsu yagiriye ruhago ndetse n’urukundo yeretse abantu , nk’uko tubikesha ikinyamakuru BBC.
AMAFOTO+ Videwo:
Biteganyijwe ko Atsu azashyingurwa mu gace yavukiyemo