in

Byari amarira n’agahinda ku nshuti n’abavandimwe ubwo basezeraga kuri Young CK uherutse gupfira muri Canada

Kubura umujyambere nka Ngabo Calvin [Young CK], ni igihombo gikomeye ku muryango we ndetse no ku gihugu muri rusange”. Aya ni amagambo ya benshi mu bitabiriye umugoroba wo kwibuka uyu umuraperi uherutse kwitaba Imana.

Kuri uyu wa Gatandatu ku ya 14 Ukwakira, nibwo uyu muraperi yasezeweho n’umuryango n’inshuti ze mu muhango wabereye mu Karere ka Kicukiro, iwabo mu rugo.

Abo mu muryango we, abiganye na we, inshuti ze ndetse na bamwe mu bari bahuje umwuga, nibo bifatanyije n’umuryango we mu kumwibuka.

Muri uyu muhango herekanywe filime mbarankuru, yagarutse ku buzima bwe ndetse n’urugendo rwe muri muzika.

Abo mu muryango we bahurije ku kuba Ngabo yarakundaga kubyina no kuririmba, gusabana, agira urukundo ndetse no gukundisha abandi Imana ariko ko batunguwe no kumva yarabaye umuhanzi.

Biteganyijwe ko ejo ku ya 15 Ukwakira 2023 ari bwo Young CK azashyingurwa mu muhango uzabimburirwa no gufata umubiri mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal.

Misa yo kumusabira izabera muri Centre Christus i Remera naho kumushyingura bizabera mu irimbi rya Rusororo, saa kumi z’igicamunsi.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

RIB yaguye gitumo Gitifu w’Akarere ari kwakira ruswa ya za miliyoni bahita bajya kumucumbikira

Ibyo bavuga ngo nta muhanuzi wemerwa iwabo kuri Dogiteri Nsabi siko bimeze: Mu mashusho akomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga irebere ukuntu nsabi yari ashagawe nk’umwami baririmba izina rye ubwo yari ageze mu mujyi wa Musanze rwa gati (Videwo)