in

Byari amarira n’agahinda ku nshuti n’abavandimwe bitabiriye umuhango wo gushyingura Umusaza wapfuye afite abana 56 n’abuzukuru 124

Umusaza wo mu Ntara ya Mara muri Tanzania, yitabye Imana asize abuzukuru 124 bakomoka ku bana be 56 yabyaranye n’abagore barindwi, bamuvuze ibigwi ubwo bamusezeragaho, bavuga ko nubwo ari benshi bakomoka kuri nyakwigendera, ariko bose baziranye.

Uretse abana 56 barimo abahungu 18 n’abakobwa 38 babyawe na nyakwigendera, ndetse n’abuzukuru be 124, asize n’abuzukuruza 47. Ni ukuvuga ko abafite inkomoko kuri we, bose hamwe ari 227.

Obeto Matiku witabye Imana ku myaka 80, ubwo yashyingurwaga iwe mu gace ka Roya mu Ntara ya Mara, hagarutswe ku mateka ye, aho abamukomokaho bose bari baje muri uyu muhango wo kumusezeraho.

Emmanuel Obeto, umwana wa cyenda wa nyakwigendera, yavuze ko nubwo umubyeyi we, atabarutse yarabyaye abana benshi ndetse akaba asize abuzukuru n’abuzukuruza benshi, ariko ko bose baziranye.

Emmanuel Obeto avuga ko kuba abakomoka ku mubyeyi wabo baziranye, ari we wabikoze, kuko mu gihe yari akiri mu mwuka w’abazima, yakoze ibishoboka byose, akabahuza kugira ngo bamenyane kandi bakundane nk’abafite inkomoko imwe.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rusizi: Abasore badukanye umuco utari usanzwe mu banyarwanda

Amashusho akomeje kubabaza benshi y’umwana watembanywe n’amazi amugejeje munsi y’ikiraro arifata kuvamo biramunira akomeza kurira atabaza kuko amazi yari menshi yenda kongera kumutwara – videwo