in

Byakomeye:Nsanzimfura Keddy na APR FC ruracyageretse

Ikipe ya APR FC yongereye ibihano ku mukinnyi wayo wo hagati,Keddy Nsanzimfura,kubera imyitwarire mibi yagaragaje.

Ubuzima bw’uyu mukinnyi muri APR FC bukomeza kuba bubi kuri uyu musore ukiri muto kuko agiye gukomeza imyitozo hamwe n’ikipe y’abato y’iyi kipe, ’Intare FC’, mu gihe cy’amezi ane ari imbere ndetse akagabanyirizwa umushahara.

Uyu musore w’imyaka 19 yinjiye muri APR FC avuye muri Kiyovu muri 2020 mu buryo butavuzweho rumwe.

Umutoza mukuru wa APR FC,Adil Erradi Mohammed ntiyigeze ashidikanya ku mpano ya Keddy ariko imyitwarire mibi ye mu kibuga ndetse no hanze yacyo yatumye afatirwa ibihano mu rwego rwo kumwigisha indangagaciro z’ikipe.

Uyu mukinnyi yahagaritswe mu myitozo y’ikipe ya mbere mu gihe cy’amezi abiri ariko ntabwo yigeze ahinduka kugeza igihe iyi kipe yiyemeje kumwongera ibihano.

Mu ibaruwa yabonywe n’ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru, ubuyobozi bwa APR FC bwamenyesheje Nsanzimfura ko azakomeza kwitozanya n’ikipe y’abato, Intare FC, kugeza ku ya 1 Gashyantare 2023.

Bashyizeho kandi ko agiye kugabanyirizwa umushahara ku kigero cya 50% biturutse ku myitwarire idahwitse ye

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mutabazi ukomeje kwibasirwa noneho ubu yandagajwe n’indaya ku manywa

Yaka mwana ari mu kaga gakomeye kuva aho Assia aviriye mu rwanda