Mu mwaka wa 2022 nibwo urukiko rukuru rwo mu Burusiya rwatangaje ko nta muntu wemerewe kurayamana na mugenzi we bahuje igitsina yaba mu bakuze cyangwa abakiri bato. Muri uwo mwaka kandi nibwo umucamanza mukuru yatangaje ko hari umutwe w’intagondwa ukomeye mu gihugu bashaka kuzarwanya gusa ntibatangaza izina ryawo.
Nyuma yuko iryo tegeko risohotse, bamwe mu baryamana bahuje ibitsina batangiye kwigaragambya, ndetse bamwe barafungwa ku bwinshi.
Mu ntangiriro z’icyi cyumwe nibwo muri kiriya gihugu hatawe hategetswe ko hatabwa muri yombi abantu babiri bakora mu kabyiniriro k’abaryamana bahuje ibitsina, bashinjwa gufonda itsinda ry’intagondwa.
Nyuma yuko aba bantu batawe muri yombi, hatangajwe ko umuryango w’abaryamana bahuje ibitsina (LGBT) ari itsinda ry’ibyihebe birwanya amategeko, ndetse ko bazajya bahanwa bikomeye.
Benshi bakomeje kwibaza uburyo aba baryamana bahuje ibitsina bazabaho, niba bazigaragambya bashaka uburenganzira bwabo, cyangwa niba bazakurikiza itegeko.