Igihe cy’imihango ni kimwe mu bihe bigora abantu b’igitsina gore kuko hari ubwo imubabaza cyane bikaba byatuma anegekara ndetse bikanamuviramo kuba yareka imirimo ye.
Mu nkuru zabanje twagarutse kuri zimwe mu mpamvu zishobora kuba zatera kuribwa n’imihango.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku byo kurya no kunywa byagufasha kugabanya uburibwe mu gihe ubabazwa n’imihango. Gusa ibi bitagufashishe wagana kwa muganga mu gihe bikomeje kugorana.
-Imineke :ni ikiribwa gikungahaye kuri vitamini B6, ari nayo ituma umubiri uhangana n’uburibwe.
-Ibiribwa bikomoka ku ngano birimo Amakaroni( Spaghetti), imigati , anandazi ndetse n’igikoma cy’ifu y’ingano.
-Isosi y’Ibihwagari:izi mbuto nazo zifitemo vitamini zinyuranye nka B6, E, ndetse n’imyunyungugu. Kurya isosi yabyo rero ni umuti w’imihango ibabaza.
-Inanasi: Inanasi Ni urubuto rwifutemo vitamini n’imyunyungugu ifasha mu kuruhura inyama, Kandi kubabara mu gihe cy’imihango ni ikimenyetso cy’uko inyama z’umura ziba zirikwiyegeranya ngo amaraso asohoke.
-Seleri usibye guhumuza ibiryo yanafasha mu kugabanya uburibwe ku muntu uri mu mihango.
-Icyayi ariko atari icyayi iki gisanzwe ahubwo ikizwi nka ‘Thé Vert’ cyangwa ‘Green tea’.
photo:Ai