Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA cyatangaje ko ibizamini bisigaye bigezwa ku mashuri hifashishijwe ikoranabuhanga kandi hagakorwa ku buryo ikizamini baketse ko cyagiye hanze gihita gihindurwa kugira ngo abagikora bose bagire amahirwe angana.
Hari abakoresha amayeri bakamenya ibibazo byabajijwe cyangwa abayobozi b’amashuri ugasanga babigizemo uruhare, bashaka ko abanyeshuri babona amanota bitanyuze mu mucyo.
Ibizamini biri gukorwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu gihembwe cya gatatu bitegurwa na NESA, hagakorwa ikizamini kimwe mu gihugu hose.
Tariki 29 Kamena 2023 ikizamini cy’ubugenge ‘Physique’ cyo mu mwaka wa mbere no mu wa kabiri mu cyiciro rusange, n’Icyongereza cyo mu mwaka wa kane no mu wa Gatanu byahinduwe ku munota wa nyuma abayobozi b’amashuri basohora impapuro bundi bushya.
Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Ibizamini mu mashuri y’Uburezi bw’Ibanze n’amashuri y’Ubumenyingiro, Camille Kanamugire, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko abayobozi b’amashuri babona ikizamini habura umunsi umwe ngo gikorwe kandi uwagisohoye mu mashini ‘printing’ hakazaho izina rye.
Yagize ati “Iyo rero tumenye amakuru ko haba hari uwakibonye turagihindura. Ni uko byagenze, hari haketswe ko hari abacyerekanye biba ngombwa ko dufata icyemezo cyo kuzana ikidasa na cyo kugira ngo duce burundu ibintu by’ubujura kuko mu burezi ni umwanda.”
“Niba umuntu akopeye ikizamini ukamureka uba umuhaye amahirwe yo gutsinda cyane kandi utakibonye ntabwo yatsinda nka we, ubwo rero ubutabera bw’ikizamini buba bwahindutse.”
Kanamugire yanavuze ko bakoresheje ikoranabuhanga rya Comprehensive Assessment Management Information System ‘CAMIS’, boherereza umuyobozi w’ishuri ikizamini akaba ari we ufite uburenganzira bwo kugisohora wenyine.
Ahamya ko ubu ugerageje kugikopeza abantu ahita amenyekana kuko ikizamini cya buri shuri kiba cyanditseho amazina y’umuyobozi w’ishuri, bityo ngo kiramutse kigaragaye ahantu bahita bamenya uwagitanze uwo ari we.
Gusa abayobozi b’amashuri bagaragaza imbogamizi z’uko mu gihe ibi bizamini bihindutse bibashyira mu gihombo kuko akenshi baba bakoresheje impapuro nyinshi zigapfa ubusa.