Umuhanzikazi nya Rwanda Bwiza umaze iminsi mu gihugu cya Kenya ubu yaragarutse ari kubarizwa mu Rwanda i Kigali.
Amaze iminsi ari muri Kenya ari kuzenguruka mu bitangazamakuru bya hariya muri Kenya mu rwego rwo kumenyekanisha umuziki we mu bindi bihugu bitari u Rwanda.
Bwiza yatangaje ko bitari byoroshye ngo kuko yageze muri Kenya saa saba maze saa munane ajya muri studio mu kiganira n’abanyamakuru ndetse n’abafana bo muri icyo gihugu.
Akomeza Avuga ko bitari byoroshye ngo kuko byari biteganijwe ko azajya mu bitangazamakuru 16 ariko byarangiye agiye mu bitangazamakuru 18 ngo hari ibindi 2 byifuje kuganira nawe atari yarateganyije.
Bwiza arishimira ko byibura yasanze abanyamakuru bo muri Kenya bamuzi byibura kucyigero cya 60/100 dore ko ngo wasangaga hari abazi indirimbo ze ariko batamuzi.
Icyintu cyamugoye ngo ni ururimi rwo muri Kenya ngo dore ko usanga hari ibitangazamakuru bikoresha ururimi rw’Igiswahili gusa, ariko avuga ko acyumva ariko kucyivuga bikagorana iyo byagendaga uko Bwiza we yakoreshaga Icyongereza.