Umuhanzikazi Bwiza yagarutse i Kigali nyuma y’igihe cyingana n’icyumweru amaze muri Kenya aganira n’ibitangaza makuru byaho.
Kandi bikaba ari n’ubwa mbere umuhanzi wo mu Rwanda aganiriye n’ibitangazamakuru 15 byo muri Kenya mu gihe gito kingana n’iminsi 7.
Benshi bakemangaga icyongereza cy’abanyarwanda
Bwiza we arabishoboye.
Uyu muhanzikazi ubarizwa muri Kikas music ihagarariwe na Uhujimfura ba vuze ko barangije gutanga ikirego kubantu bavuze ko bafite amashusho ya Bwiza ari gukora imibonano mpuzabitsina kandi babeshya.
Buretse kandi kuba Bwiza yarasuye yarasuye ibinyamakuru bitandukuanye yanahuye n’ibigo bishora imari mu bahanzi ndetse akaba yaranabonye ikigo kigiye kugura Album ye ya mbere ari kwitegura gusohora.
Mu bindi bikorwa yakoreye muri Kenya harimo no gukorana n’abahanzi baho ndetse yanabonye umwanya wo gufatira amashusho mu mugi mwiza wa Nairobi.
Kandi uyu muhanzikazi yavuze ko yishimiye ubutumire bwa minisiteri y’umuco n’ururimi.
Aho azahura na bamwe mu bayobozi bo muriyo minisiteri kuruyu wa gatanu nyuma yaho akazahita atangira kuganira n’ibitangazamakuru by’imbere mu gihugu isobanura urugendo rwe muri Kenya.