Yussef na mugenzi we Ayoub mbere yo gusubira iwabo bavuze ko batigeze bavuga ko babayeho nk’imfungwa kandi ko batagaye ikipe ya Rayon Sports.
Mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru ba Royal Fm nibwo batangaje ko nta kibazo bagize muri Rayon Sports kandi bananyomoza ibyabavuzwe ko babayeho nk’imfungwa.
Ayoub yabwiye abanyamakuru ba Royal Fm ko ibiryo byabatonze kandi ko ntakibazo bagiranye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports.
Ati: ” Hano ni heza twari tubayeho neza, ntago haba ibiryo bimaze nk’ibyo murugo gusa ariko barageragezaga kubikora nk’ibyo mu rugo”.
“Nta nshuti dufite hano rero twabaga twibereye hano ntago twasohokaga“.
Yussef we yavuze ko ari utubazo duto twabaye kandi ko bidatinze azagaruka muri iyi kipe ya Rayon Sports.
Umutoza w’agateganyo wa Rayon Sports Romami Marcel yavuze ko aba bakinnyi yababuze mu myitozo atari azi ikibazo cyari cyabaye ko yababonye baje gutwara ibintu byabo.
Aba bakinnyi bari intizanyo ya Raj Casablanca muri Rayon Sports, biteganyijwe ko bari buze gufata indege ibacyura uyu munsi saa tanu z’ijoro (11h00).