Mu minsi yashize nibwo ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye hagaragaye amashusho y’umukobwa wari uri kubwiriza ni uko yamara kubwiriza agasiga avuze amagambo yakiriwe nko gusaba umugabo.
Ubwo yasozaga ikibwiriza cye, yavuze ko akiri inkumo bityo ko umusore uragira iyerekwa kuri we ntakibazo araza kuritambutsa.
Nyuma yayo mashusho, uyu mukobwa witwa Zawadi ko atari gushakisha umugabo nk’uko abantu babyakiriye.
Yagize ati: “Buri nzozi z’umukobwa ni umugabo gusa njye sinzajya gushaka umugabo ngo ankunde ahubwo nzategereza uzankunda akabimbwira, nkaganduka.”
Uyu mukobwa kandi yikomye abarakore bagenzi be basakaje ayo mashusho kuko ngo aho byatambukaga kuri YouTube nta muntu utari umurokori ujya kubireba.