Niyitegeka Gratien wamenyekanye cyane ku izina rya Papa Sava ndetse na Seburikoko yavuze ko kuri ubu yamaze kubona umukunzi ndetse ko iyo hataba icyorezo cya Covid-19 aba yarakoze ubukwe gusa avuga ko n’ubundi agifite gahunda yo gukora ubukwe bitarenze mu mwaka utaha wa 2022. Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Transitline Tv.
Mu magambo ye bwite, Papa Sava yagize ati « Gukora ubukwe rero ntakibazo kubera ko numvise nta kibazo na kimwe mfite ku mubiri, imashini irakora neza nta kibazo. Nari kuba naranabukoze mu mwaka ushize wa 2020 gusa abantu nari butumire barabagabanyije baba 10 mba mbisubitse ». Papa Sava yongeyeho ko mu biri gutuma adakora ubukwe n’ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19 birimo gusa avuga ko umwaka utaha azabukora dore ko kuri ubu afite umukunzi ndetse banafitanye gahunda yo kubana nk’umugabo n’umugore.
Papa Sava kandi yavuze ko nubwo amafaranga (kashi) yabonetse ndetse akaba anakora ibikorwa bitandukanye birimo kwamamaza n’ibindi kugirango akomeze kuzamura ubushobozi bwe mu bijyanye n’amafaranga, yabanje gufasha umuryango we akaba, iyi nayo akaba ariyo mpamvu yatumye adahita yihutira kurongora gusa kuri ubu avuga ko ibi bikorwa yafashaga umuryango we yabirangije.