Uwimana Aisha umenyerewe muri muzika nyarwanda ku mazina ya Ciney, uyu ni mubyara wa Yvan Buravan cyangwase mushiki we kubera ko ababyeyi babo b’abamama bavukana.
Uyu Ciney mu kiganiro yagiranye na The Choice Live yavuze ko yashenguwe n’urupfu rwa Buravan ngo dore ko mbere y’uko yumva inkuru y’akababaro ko Yvan yitabye Imana, Yvan ubwe, Ciney ndetse n’abagize umuryango wabo bumvaga azakira nubwo babibonaga ko arembye.
Ciney yavuze ko kandi yamenyeshejwe ko Buravan yitabye Imana muri message yoherejwe n’uwari umurwaje, ubwo kwihangana byaramunaniye maze ararira dore ko ngo nubwo yari ari kumwe n’umugabo we gusa ntacyo yari kumufasha muri ako kanya.
Akomeza avuga ko impamvu urupfu rwa Yvan rwatungiranye ari uko byabaye mu gihe gito, ubwo yari arwaye Kanseri y’Impindura ari nayo yamuhitanye.
Abajijwe ishusho imuzamo iyo atekereje Buravan, Ciney yavuze ko ahita yibuka ukuntu bakiri abana Yvan yazaga asa nabi, yambaye silipa za Umoja, akavumbi kamurenze kubera gukina umupira.
Uyu Ciney azwi cyane muri muzika nyarwanda mu njyana ya Afro-pop, yaririmbye indirimbo nka Igire, Tuma bavuga ndetse n’izindi nyinshi.