in

Bwa mbere mu Rwanda hagaragaye umusore ujya mu mihango.

Ntibisanzwe kwiyumvisha uburyo umusore yajya mu mihango, cyangwa ukwezi k’umugore cyangwa umukobwa.Gusa mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Kinihira hari umuntu (umusore-kobwa) uvuga ko atazi iherezo ry’ubuzima bwe kuko ajya mu mihango ariko ntize.

Afite amabere, avuga ijwi nk’iry’abasore ndetse n’igihagararo n’icy’abasore. Gusa mu gihe cyose nta cyaba gikozwe ngo avurwe biragoranye kumenya ejo hazaza he kuko kugeza ubu n’ubwo afite imisusire nk’iya basore yifitemo nyababyeyi.

Uyu muntu (twamwise umusore-kobwa) aganira na TV1 yavuze ko yiyumva nk’umuhungu ariko buri uko hashize iminsi 28 ajyanwa kwa muganga ari indembe kuko ajya mu mihango ariko ntize.

Yagize ati “Kuko imihango idasohoka ndarwara nkumva mu nda harimo ibintu by’amazi, bantera umuti ungabanyiriza uburibwe.”

Uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 19 avuga ko afite igitsina cy’abahungu ariko icy’abakobwa cyo ntikigaragara agasaba gufashwa akivuza.

Uyu musore yavuze ko imiterere ye imubangamira kuko atazi niba ari umukobwa cyangwa ari umuhungu.

Umubyeyi w’uyu mwana yavuze ko yakabaye yaravuwe akiri muto ariko aza kugorwa n’ubushobozi kuko bamuciye amafaranga we atakwigondera.

Yagize ati “Namubyariye mu rugo njya ku Bitaro neretse abaganga bayobebwa ibyo ari ibyo. Byari mu mwaka wa 2002 ikoranabuhanga ritaraza.”

Yavuze ko yasubiye ku Bitaro bya Gitwe bamuca amafaranga y’u Rwanda 7 ,000, 000frw kugira ngo abe umukobwa. Icyo gihe i Gitwe bamubwiye ko umwana we ari umukobwa ko afite na nyababyeyi.

Usibye kuba uyu mwana ataramenya igitsina cye bimutera n’ipfunwe mu bandi kuko atisanzura muri bagenzi be.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ijambo rya mbere Shaddyboo yavuze nyuma yo kuva mu gihome

Miss Kalisi Sabrina ari mu byishimo bidasanzwe n’umugabo we