Bwa mbere mu mateka y’Isi mu gihugu cya Espagne mu bitaro bya Kaminuza ya Vall d’Hebron byanditse amateka yo kuba ibya mbere byabashije gutera igihaha gishya mu muntu atabazwe, hifashishijwe imanishini izi ubwenge ‘robot’.
Ni igikorwa cyakorewe ku mugabo w’imyaka 65 wari ufite ikibazo cyo kwangirika kw’ibihaha, biba ngombwa ko abaganga bagisimbuza bagashyiramo igishya kugira ngo abashe kubaho.
Uburyo bwakoreshejwe mu gutera icyo gihaha mu mubiri ntabwo busanzwe bukoreshwa mu buvuzi bw’ibihaha kuko hifashishijwe uburyo buzwi nka “minimal invasive technique”, aho bapfumura umwenge muto mu mubiri bakabasha kuvura indwara zirimo imbere, batabaze nk’uko bisanzwe bigenda.
Kuri uyu mugabo wavurwaga ibihaha, abaganga bapfumuye umwenge wa santimetero 8 ahagana ku nda, kugira ngo babone aho banyuza igihaha kijya gusimbura ikirwaye. Bitandukanye n’ibyajyaga bikorwa, aho byasabaga kubaga mu mbavu hakaboneka umwanya uhagije.
Akazi kose kakozwe n’imashini ariko abaganga bari hafi ngo barebe ko byose bigenda neza.