Bidasubirwaho,bwa mbere mu mateka y’isi abagore barikunywa inzoga ku rwego rwo hejuru kurusha abagabo nk’uko inkuru dukesha ikinyamakuru Daily Mail ibivuga , mu bushakashatsi bwakozwe n’umuganga w’inzobere muri Leta Zunze Ubumwe za America Dr George Koop.
inkuru ya Daily Mail ivuga ko mu mwaka wa 2021 habayeho izamuka rikabije ry’umubare munini w’abagore banywa inzoga muri America ,cyane cyane mu banyeshuri biga muri kaminuza ku buryo bari kuruta abagabo banywa inzoga ku munsi.
Kunywa inzoga ku rwego rwo hejuru ku bagore Dr George Koop avuga ko ari igihe umugore anyweye amacupa ari hejuru ya 4 y’inzoga mu ijoro rimwe,mu gihe abahungu ari hejuru ya 5 y’inzoga , rero uyu mubare ukaba warazamutse kuburyo abagore banywa amacupa y’inzoga ari hejuru ya 4 bagera 11.8 % ,mu gihe abagabo ari 10.4 %.
Bakavuga ko uyu mubare w’abagore watumbagiye guhera muri 2019 ubwo abantu bari bagiye mu bihe bya guma mu rugo ,ariko kandi Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe kurinda indwara no kuzirwanya (CDC) kivuga ko kunywa inzoga nyinshi kubagore bishobora kubatera indwara zirimo umutima zihitana ubuzima bwabo bityo ko bitagakwiye.