in

Bwa mbere ku isi umugabo yatewe umutima w’ingurube (Amafoto)

Umugabo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabaye umuntu wa mbere ku isi utewemo umutima wakomotse ku ngurube bigatanga umusaruro.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko uwo mugabo witwa David Bennet w’imyaka 57 ameze neza nyuma y’iminsi itatu abazwe mu gikorwa cyamaze amasaha arindwi mu Mujyi wa Baltimore uherereye muri Leta ya Maryland.

Umutima yatewemo ni uw’ingurube yahinduriwe utunyangingo.

Uko guterwamo undi mutima ni yo mahirwe ya nyuma Bennet yari asigaranye mu buzima nubwo bitaramenyekana neza igihe azayamarana.

Mbere y’uko abagwa, Bennet yagize ati “Nagombaga gupfa cyangwa ngaterwamo umutima. Ndabizi neza ko ari ugupima amahirwe ariko ni yo yari amahitamo yanjye ya nyuma.”

Abaganga bo mu Kigo cy’ubuvuzi cya Kaminuza ya Maryland bahawe uburenganzira n’urwego rushinzwe ubugenzuzi mu by’ubuvuzi muri Amerika kugira ngo bakore icyo gikorwa hashingiwe ku kuba byaragaragaraga ko Bennet yashoboraga gupfa.

Yagaragaraga nk’utemerewe guterwa urugingo rukomoka ku muntu, icyemezo gikunze gufatwa n’abaganga mu gihe umurwayi afite ubuzima bubi cyane.

Ku baganga bakurikiranye igikorwa cyo kubaga no gusimbuza umutima w’uyu mugabo, bavuze ko ubushakashatsi bwari bumaze imyaka myinshi bukorwa busa n’ubugeze ku iherezo kandi ko buzahindura ubuzima bw’abatuye isi.

Nubwo bimeze bityo, Bennet watewemo umutima w’ingurube afite icyizere ko bizamufasha gukomeza kubaho nyuma y’ibyumweru bitandatu arembye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amashusho y’abayobozi b’ikigo bamenagura telefoni z’abanyeshuri yatangaje abantu.

Video y’umunsi: Bruce Melodie arimo gukina n’abakobwa be