in

Bwa mbere Kate Bashabe yavuze ku rukundo rwe na Rutahizamu Sadio Mane

Kate Bashabe wampaye mu marushanwa y’ubwiza yategurwaga na MTN, yahakanye amakuru yose avuga ko ari mu rukundo na Rutahizamu wa Buyern Munich, Sadio Mane.

Hashize iminsi itari mike uyu mukobwa avugwa mu rukundo na Sadio Mane nyuma y’uko yagaragaye ku kibuga cya Liverpool, Mane yakiniraga.

Kate Bashabe yagiye kureba umukino wa Liverpool ku kibuga cyayo ikiniraho, Anfield Road nuko amakuru atangira kuvuga ko abo bombi bari mu rukundo.

Nyuma y’ayo makuru yose, Kate Bashabe yagize icyo avuga kuri urwo rukundo ndetse yisabara n’abantu kumushakira umugabo.

Mu kiganiro yagiranye na shene ya youtube ya YAGO TV SHOW, Kate Bashabe yavuze ko nta bintu by’urukundo ruri hagati ye na Sadio Mane.

Abajijwe niba baba baziranye, Kate Bashabe yabihakanye yivuye inyuma avuga ko we na Sadio Mane bataziranye.

Kate Bashabe yakomeje avuga ku bantu bavuga ibihuha, aho yavuze ko abanyamakuru ari bo bazanye ibyo bihuha. Mu gutebya kwinshi uyu mukobwa yasabye abanyamakuru bamwiciye isoko bavuga ko ari mu rukundo na Mane ko bamushakira umukunzi.

Kate Bashabe avuga ko abantu bamwiciye isoko bavuga ko ari mu rukundo na Sadio Mane, akaba ari kubisabira ko bamushakira umugabo kuko batumye abasore bose bo mu Rwanda bamutinya.

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kate Bashabe yavuze igihe byamutwaye ngo yubake inzu igeretse abamo muri iyi minsi

Umupasiteri yaretse kubwiriza kubera igitsina cy’umukobwa yabonye arakomeza arirebera