Umuhanzi Butera Knowless wamenyekanye cyane hano mu Rwanda kubera indirimbo zitandukanye yahimbye zigakundwa na benshi ndetse n’ibitaramo bitandukanye yakoreye hirya no hino bigatuma akundwa na benshi ndetse akamenywa na benshi, ku munsi w’ejo yatatswe n’umwe mu bafana be amushimira ibyiza bitandukanye akomeje gukora.
Nkuko umwe mu bafana ba Butera Knowless yabitangaje ku munsi w’ejo nyuma yuko Knowless ashyize hanze iyi foto abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, byagaragaye ko umwe mu bafana be n’akanyamuneza kenshi cyane yaramusingije ndetse aramutake ku rwego rwo hejuru amushimira byinshi akomeje gukora abera intangarugero abandi babyeyi. Butera Knowless kandi yashimwe na benshi mu bafana be bishimira imyitwarire ye n’urukundo rwa kibyeyi akomeje kugenda agaragariza abana hirya no hino nkuko bigaragara kuri aya mafoto.