in

Butera Knowless yanyunzwe n’ubutumwa bumufata mu mugongo yahawe na Miss Mutesi Jolly

Umuhanzikazi Butera Knowless ukomeje kunezezwa n’umubano mwiza afitanye na Miss Mutesi Jolly yasangije abamukurikira ubutumwa bumufata mu mugongo yohererejwe n’uyu mukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2016.

Ni ubutumwa Miss Mutesi Jolly yoherereje uyu muhanzikazi ubwo yari amaze gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abantu 20 bo mu muryango we nyuma y’imyaka 29 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu butumwa bwandikishije ikaramu Miss Mutesi Jolly yoherereje uyu muhanzikazi basanzwe ari n’inshuti cyane, yamusabye gukomera kuko atari wenyine amwizeza kuzakomeza kumuba hafi.

Bugira buti “Uraho Mwamikazi, mbohorereje ubu butumwa bw’urukundo n’impuhwe buguhumuriza nyuma yo kubona abawe wakundaga bagashyingurwa mu cyubahiro.”

“Ndagira ngo nkubwire ko utari wenyine turagukunda kandi turakwifuriza gukomeza gukomera nk’uko bisanzwe.”

“Nakifuje kuba narimpari nkaguherekeza, ndagukumbuye cyane.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bakubise baruzura! Mu gitaramo cyo kwizihiza ubuzima bwa Pasiteri Theogene Niyonshuti abantu bari benshi cyane buzuye urusengero rwa ADEPR (AMAFOTO)

Imushaka nk’umusimbura wa Onana: Rayon Sports iri mu biganiro na rutahizamu Jonathan Ifunga izasimbuza Leander Essombe Onana