Umuhanzi w’ijyana ya Kinyatarapu uzwi ku izina rya Bushari wari umaze iminsi ari kuzenguruka igihugu mu gushacyisha impano z’abanyeshuri bazajya kwiga mu ishuri ryahoze ari irya Nyundo ubu risigaye ribarizwa i Muhanga.
Bushari muri iyi minsi uri kwiyita Ingagi yatangaje ko umwana we uherutse kugaragara mu gitaramo cyabereye muri BK Arena mu gitaramo cya Rap City cya hujije abaraperi ba hano mu Rwanda.
Uyu mwana yatangaje abatari bacye kubera ukuntu yagaragaye ku rubyiniro nta bwoba afite.
Bushari avuga ko uyu mwana inkuta za BK Arena yazititije maze zikamwumva.
Akomeza avuga ko uyu mwana muzika imurimo ari impano ye ngo burya hari indirimbo nyinshi Bushari aba yaribagiwe ariko uyu mwana we akazimwibutsa ngo kuko aba azizi zose mu mutwe.
Akomeza Kandi avuga ko iyo atari mukazi aba ari kurera umuhungu we ku buryo amushyira mu mugongo.
Ibi byose yabivugiye mu kiganiro yari yatumiwe mo kuri Televiziyo ya hano mu Rwanda ya Prime mu kiganiro 411 Show aho akigera muri studio yabwiye abanyamakuru ko ashima Imana n’abarimu bamwigishije.
Bushari yaririmbye indirimbo zagiye zikundwa hano mu Rwanda nka Kugasima, Niyo ibizi, Ipafu ndetse n’izindi zagiye zikundwa hano mu Rwanda iyo aheruka gusora bayita Bad Man.