in

Burya nta heza nk’iwanyu! Abanyarwanda barenga 200 bakomeje guteza urujijo nyuma y’uko bimenyekanye ko bafungiwe mu gihugu cyo hanze y’u Rwanda kubera impamvu bivugwa ko idasobanutse

Burya nta heza nk’iwanyu! Abanyarwanda barenga 200 bakomeje guteza urujijo nyuma y’uko bimenyekanye ko bafungiwe mu gihugu cyo hanze y’u Rwanda kubera impamvu bivugwa ko idasobanutse.

Abantu baturuka mu karere k’ibiyaga bigari baba muri Zambia baherutse gufatwa n’inzego z’umutekano n’izishinzwe abinjira n’abasohoka, mu gikorwa bavuga ko gisa n’umukwabu wo gushakisha abadafite ibyangombwa.

Ibyo byabaye ku cyumweru gishize, mu nsengero eshatu zo mu murwa mukuru Lusaka, mu gace kitwa Mandevu.

Innocent Rukundo, umuhuzabikorwa w’ishyirahamwe ry’Abanyarwanda baba muri Zambia, avuga ko mu bantu barenga 300 bafashwe amaze kumenyamo Abanyarwanda 210 bagifunze.

Avuga ko harimo n’abafunzwe kandi berekanye ibyangombwa byo kuba muri Zambia.

Abafashwe barimo “abakuze n’abatoya n’abana”, nkuko Rukundo abivuga.

Nta cyo leta ya Zambia yari yatangaza ku mugaragaro ku ifatwa ry’abo bantu.

Mu kiganiro na BBC Gahuzamiryango, Rukundo yagize ati: “Abantu baracyafunzwe, n’iyo tugerageje gusura abo bantu usanga ari abantu bihebye cyane kubera ko basize imiryango mu mazu, basize abana batoya mu mazu, ugasanga rero ni ibintu bihangayikishije cyane”.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

‘Niba batagukorera ibi waracikanwe’ Mutoni Assia yatumye bamwe mu bakobwa bifuza abagabo bameze nkuwe ny’uma y’amafoto yacicikanye umugabo we ari ku mufungira inkweto[AMAFOTO]

Yaciye impaka: Umunyamakuru ukunzwe cyane mu Rwanda yerekanye inkumi y’icyamamare cyane ku Isi imujagaraza igatuma arara adasinziriye -AMAFOTO