Elon Musk umugwizatungo uri mubagwizatungo ba mbere ku isi kur’ubu yamaze kwibikaho byereye urubuga rwa Twitter.
Elon Musk usanzwe ari umuyobozi wa The boring company,X.com n’ibindi yegukanye Twitter kukayabo ka miliyari $44,uyu Elon Musk akimara kwegukana urubuga rwa Twitter yirukanye abayobozi bakomeye muri icyo kigo ndetse bikaba bikomeje kuvugwa ko ateganya guhindura ikirangantego cyayo akavanaho inyoni iri kuguraka ahasyiraho iyambaye amadarubindi ndetse irareba cyane sibyo gusa kandi ngo Elon Musk ashobora gufunga burundu z’imwe muri account zitandukanye zitari zamenyekana kuri Twitter.
Elon Musk yabonye izuba kuwa 28 Kamena 1971 abyarwa na Errol Musk na Maye Musk avukira Pretoria,Transvaal,muri Afurika y’epfo(South Africa gusa kur’ubu afite ubwenegihugu bw’ibihugu bitatu bitandukanye,Canada,USA ndetse na South Africa,afite impamyabushobozi ya BA,BS yakuye muri kaminuza ya Pennsylvania kuva mu mwaka wa 1992-1997.
Elon Musk yashakanye n’abagore batandukanye harimo,Justine Musk mu mwaka wa 2000-2008,Tulaluh Riley mu mwaka wa 2010-2012 ndetse barongera barabana kuva muri 2013-2016 na Grimes kuva 2018 ndetse bakaba bagifitanye umubano,kugez’ubu Elon Musk afite abana 10.