in

Burya nawe ni igihuha! Abafana b’ikipe ya APR FC ntibumva ukuntu umukinnyi yababeshye ko adasanzwe kandi burya ntakirimo

Burya nawe ni igihuha! Abafana b’ikipe ya APR FC ntibumva ukuntu umukinnyi yababeshye ko adasanzwe kandi burya ntakirimo

Ikipe ya APR FC nyuma yo kunganya n’ikipe ya Mukura Victory Sports ubusa ku busa mu mukino urangiye mu kanya, abafana ba APR FC bakomeje kwijundika rutahizamu wayo Victor Mbaoma.

Wari umukino mwiza uryoheye ijisho ariko wabonaga ikipe ya APR FC uko yakinnye ku mukino ubanza bakina na Marine FC bitandukanye cyane niba umuntu yavuga ko ari Mukura ikomeye usibye ko nabyo utabirenza ingoyi.

Muri uyu mukino Victor Mbaoma yerekanye ko ari umukino usanzwe nubwo umukino wa gishuti wa mbere yatsinze ibitego 3 ubwo batsindaga Marine FC ibitego 3-1. Uyu rutahizamu icyatumye agarukwaho cyane ni Penalite yahushije kuri uyu mukino bigatuma umukino urangira ari ubusa ku busa.

Nyuma y’uyu mukino abafana ntabwo bishimiye muri rusange nuko ikipe yabo yitwaye dore ko wabonaga Mukura Victory Sports yabarushije nayo yongeyemo intwaro zikomeye. Umukino ukirangira abakinnyi bakomeje imyitozo bazenguruka ikibuga biruka.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yakubise itababarira: Manchester United yigirijeho nkana ikipe iyi kubita nta miyaga ishyizemo

Itegereze neza umukinnyi utabonamo umenye ko atabarizwa muri Rayon Sports (AMAFOTO Y’ABAKINNYI BOSE BA MURERA)