Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis, yagaragaje ko kudakoresha Rutahizamu Moussa Camara usibye ibibazo byo kutubaha, atameze neza nk’uko abyifuza.
Nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzemo Rutsiro FC, Haringingo Francis yagize ati “Umukinnyi tutazanye si Moussa Camara wenyine, mu bakinnyi benshi dufite twatoyemo 22 gusa. Aba bose twarebye urwego bariho mu kibuga, cyane cyane mu myitozo kugira ngo tubone amahitamo.”
“Twirengagije ibibazo byo kutubaha byabaye muri iki cyumweru, ikibazo cya Camara ndashaka kukivugaho ntihazagire uwongera kukimbaza. Kudakina kwa Camara ni umusaruro muke.”