Ubwonko n’igice giherereye mu mutwe w’umuntu gifite akamaro gakomeye kurusha ibindi bice byose by’umubiri kuko aricyo gice giturukamo ibintu byose umuntu atekereza mubuzima bwe.
Burya ngo ubwonko butabungabunzwe bishobora kuguteza ibibazo byinshi birimo kwibagirwa vuba ndetse nibindi.
Dore ibyo abahanga mu ndwara z’ubwonko bavuga byagufasha kwirinda izi ndwara.
1.Gukora imyitozo: abahanga bavuga ko ari byiza cyane gukoresha imyitozo ubwonko, usoma ibitabo ndetse no kugenda genda kugira ngo ubwonko bwawe bubone ibintu byinshi bitandukanye.
2.Gufata neza amara yawe kuko ngo ari ubwonko bwa kabiri : burya ngo amara akorana n’ubwonko cyane rero ngo ni ngombwa ko yitabweho, urya indyo yuzuye irimo imbuto nibindi nkazo.
3.Gukunda kwiyitaho :ibi ni bimwe mu bintu byingenzi mu gihe wifuza kugira ubwonko bumeze neza kuko ngo burya iyo ukunda kwita ku buzima bwawe uryo indyo yuzuye kandi ukora Siporo bigufasha kutagira ibibazo by’indwara nka diyabete, umuvuduko w’amaraso maze ubwonko bwawe bukamererwa neza.
4.Kwirinda guhangayika ndetse no kujagarara:ibi n’ibintu bibi cyane kuko bituma umuntu agira ikibazo cyo kwibagirwa vuba ndetse no kutabasha kwita ku bintu cyane gusa iyo bikubayeho bisaba ngo wihe igihe cyo kuruhuka bihagije, uhumeke neza mbese wumve utuje muri wowe.
5.Kubana neza n’abandi bantu kandi ntiwigunge: burya ngo kubana neza n’abandi bantu niwo muti urambye wakurinda kugira indwara y’ubwonko kuko ngo burya kwigunga ndetse no kubana nabi n’abandi n’umwanzi ukomeye cyane w’ubwonko.