in

Burundi: Uwafashwe atanga ruswa muri shampiyona yahanishijwe igihano gikakaye ku buryo n’abandi bashaka gusunutsa amazuru bakora nk’ibyo bahise batinyamo

Uwafashwe atanga ruswa muri shampiyona yahanishijwe igihano gikakaye ku buryo n’abandi bashaka gusunutsa amazuru bakora nk’ibyo bahise batinyamo

Haruna Feruzi watoje Rutsiro FC yahagaritswe ubuzima bwe bwose atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi ryahannye abatoza babiri kubera ibikorwa byo guha ruswa abakinnyi ba New Oil FC ngo yitsindishe bakina na Burundi Sport Dynamik

Uko byagenze

Mu rwego rwo kwirinda kumanuka Burundi Sport Dynamik yahaye ruswa ya miliyoni 1 FBU, umukinnyi Clovis Nduwayezu wa Atletico New Oil, bigizwemo uruhare ba Haruna Feruzi kuko yatoje muri New Oil

BS Dynamik yatsinze New Oil ibitego 2-0.

Clovis wahawe miliyoni yaje gutanga amakuru anerekana ubutumwa bandikiranye na Feruzi.

Ibihano byatanzwe

Haruna Feruzi yaciwe mu bikorwa by’umupira w’amaguru, ubuzima bwe bwose.

Umutoza Niyonkuru Jumaine wa Burundi Sport yahanishijwe kumara imyaka itanu (5) atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru n’amande ya Miliyoni 10 FBU agomba kwishyura bitarenze Ku ya 17 Nyakanga/Mukakaro 2023.

BS Dynamik yatanze ruswa yahise iterwa Mpaga y’ibitego 3-0 ihita inamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Ya miliyoni imwe y’amarundi yari yahawe Clovis igomba gushyirwa muri federasiyo.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uwakoye ageza iyo ashaka! Bienvenue Redemptus wahoze ari umunyamakuru kuri Televisiyo Rwanda yarongoye umukunzi we mu muhango wari unogeye ijisho

Shaddy Boo yatumye abantu bashyiraho imiriro nyuma yo kubona ubwiza bw’ikibero cye (Ifoto)