Uwafashwe atanga ruswa muri shampiyona yahanishijwe igihano gikakaye ku buryo n’abandi bashaka gusunutsa amazuru bakora nk’ibyo bahise batinyamo
Haruna Feruzi watoje Rutsiro FC yahagaritswe ubuzima bwe bwose atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi ryahannye abatoza babiri kubera ibikorwa byo guha ruswa abakinnyi ba New Oil FC ngo yitsindishe bakina na Burundi Sport Dynamik
Uko byagenze
Mu rwego rwo kwirinda kumanuka Burundi Sport Dynamik yahaye ruswa ya miliyoni 1 FBU, umukinnyi Clovis Nduwayezu wa Atletico New Oil, bigizwemo uruhare ba Haruna Feruzi kuko yatoje muri New Oil
BS Dynamik yatsinze New Oil ibitego 2-0.
Clovis wahawe miliyoni yaje gutanga amakuru anerekana ubutumwa bandikiranye na Feruzi.
Ibihano byatanzwe
Haruna Feruzi yaciwe mu bikorwa by’umupira w’amaguru, ubuzima bwe bwose.
Umutoza Niyonkuru Jumaine wa Burundi Sport yahanishijwe kumara imyaka itanu (5) atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru n’amande ya Miliyoni 10 FBU agomba kwishyura bitarenze Ku ya 17 Nyakanga/Mukakaro 2023.
BS Dynamik yatanze ruswa yahise iterwa Mpaga y’ibitego 3-0 ihita inamanuka mu cyiciro cya kabiri.
Ya miliyoni imwe y’amarundi yari yahawe Clovis igomba gushyirwa muri federasiyo.