Hari ubwo umukobwa akwegera igihe muba muri kumwe ukabona aragenda akwiyegereza, rero muhungu nimba ubibonye kurikira umenye icyo gukora ntuzahushe amahirwe yaba aje agusanga.
Ntabwo bizakorohera kugera kucyo ushaka biragusaba kubyishakira kuko nutegereza ko azagira icyo akwibwirira ntabwo bizaba kuko iteka abakobwa bagira isoni.
1. Mu misatsi: buriya ni iby’agaciro iyo umukobwa yumva umukora mu misatsi kuko biba bimugaragariza ko wawukunze, buriya abakobwa bita k’umusatsi wabo kuko aricyo kigaragaza ko ari mwiza iyo awitaho, bimuryohera iyo yumwise umubwira uburyo umusatsiwe ari mwiza bimuzamurira amarangamutima.
2. Inyuma mu mugongo, iyo mugendana n’umukobwa cyangwa se muri kumwe aba yumva wahamukora kuko abenshi bagira ubukirigitwa rero iyo ubikoze gake gake witonze bimutera kwiyumva neza ntanubwo yagira imbaraga zo kukubuza.
3. Mu bworo bw’ikirenge, iyo muri kumwe mwitonze aba yifuza kuba wamukora mu bworo bw’ikirenge, nubwo bwose bikirigitana ariko ntabwo babyanga kuko bituma abakobwa bumva ko ubitayeho cyane.
Icyo ugomba kwitondera ni uko ugomba kubikora gake gake mbese nta mbaraga ubishyizemo kuko biryoha iyo ubikoze gake gake n’ubwitonzi.
Musore wacu komerezaho kbs , inyanza turagukurikira!