in

Buri kimwe ukeneye kumenya ku gikombe cy’Africa 2021

Igikombe cy’Africa cy’Ibihugu kiragarutse muri uyu mwaka nyuma yo gusubikwa ku nshuro ya kabiri mu mpeshyi ishize kubera korona-virus

Ubwo giheruka gukinwa Algeria niyo yagitwaye itsinze Senegal igitego 1-0 cyatsinzwe na Baghdad Bounedjah muri 2019.

Iri rushanwa rigiye gukinwa ku nshuro ya kabiri rikinwa n’amakipe 24 aho kuba 16, aho kucyagura byongeye abantu bagikurikirana n’amafaranga kinjiza.

Yegob yaguteguriye buri kimwe ukeneye kumenya kuri gikombe cy’Africa kiratangira mu minsi micye iri imbere.

Ni gute imikino y’igikombe cy’Africa izakinwa?

Igikombe cy’Africa kizakinwa neza nkuko Euro ikinwa, aho aya marushanwa yombi aba agizwe n’amakipe 24 yose agabanywa mu matsinda atandatu, buri tsinda rigizwe n’amakipe ane.

Ikipe yabaye iya mbere n’iya kabiri muri buri tsinda zizajya zihita zibona itike yo gukina imikino ya 1/8 kirangiza, mu gihe amakipe ane yatsinzwe neza ari ku mwanya wa gatatu nayo ajya muri iyo mikino yo gukuranwamo.

Ayo makipe yaje ku mwanya wa gatatu azatoranywa hashingiwe ku manota yagize, umubare w’ibitego yatsinze n’umubare w’ibitego azigamye.

Mu gihe amakipe ari mu itsinda rimwe yasoza anganya amanota, icyo gihe hazifashishwa umukino wa bahuje uko wagenze kugira ngo haboneke ijya mu kiciro gikurikiyeho.

Igikombe cy’Africa kizaba ryari, kibere he?

Igikombe cy’Africa 2021 kizabera muri Cameroon, byari biteganyijwe ko iki gihugu aricyo cyari kucyakira muri 2019 ariko biza guhinduka kubera gutinda kwitegura.

Ibibuga bitandatu bitandukanye biri mu migi itanu itandukanye nibyo bizakinirwaho iyi mikino yose, aho imigi izakinirwamo imikino ari Younde, Douala, Garouda, Limbe na Bafoussam.


Andi makuru:


Umukino wa mbere uzakinwa tariki 9 Mutarama, Cameroon izakira Burkina Faso, ukaba ariwo mukino uzafungura irushanwa ku mugaragaro.

Biteganyijwe ko imikino y’amatsinda izakinwa iminsi 11 yonyine, mbere y’akaruhuko k’iminsi itatu kazabaho mbere y’imikino yo gukuranwamo.

Imikino ya 1/4 na 1/2 kirangiza izakinwa mu minsi ibiri, mbere y’umukino wa nyuma n’uwo guhatanira umwanya wa gatatu izakinwa ku wa 6 Gashyantare.

Umunsi wa mbere: 9-12 Mutarama
Umunsi wa kabiri: 13-16 Mutarama
Umunsi wa gatatu: 17-20 Mutarama
Imikino ya 1/8 kirangiza: 23-26 Mutarama
Imikino ya 1/4 kirangiza: 29-30 Mutarama
Imikino ya 1/2 kirangiza: 2-3 Gashyantare
Umukino wa nyuma: 6 Gashyantare

Ndinde uri mu mikino y’igikombe cy’Africa?

Itsinda A: Burkina Faso, Cameroon, Cape Verde, Ethiopia
Itsinda B: Guinea, Malawi, Senegal, Zimbabwe
Itsinda C: Comoros, Gabon, Ghana, Morocco
Itsinda D: Egypt, Guinea-Bissau, Nigeria, Sudan
Itsinda E: Algeria, Equatorial Guinea, Ivory Coast, Siera Leone
Itsinda F: Gambia, Mali, Mauritania, Gambia

Ninde uhabwa amahirwe yo gutwara igikombe cy’Africa?

Algeria: Riyad Mahrez yari ayoboye ikipe y’igihugu ya Algeria yegukanye igikombe giheruka muri 2019, ndetse muri uyu mwaka iyi kipe izaba ari imwe muzo kwitondera cyane. Algeria imaze imikino 30 idatsindwa mu marushanwa yose, aho iheruka gutsindwa muri 2018.

Senegal: Sadio Mane azaba ari kugerageza kureba ko yafasha ikipe ye kwegukana igikombe cy’Africa ku nshuro ya mbere. Senegal ifite abakinnyi beza cyane, nka Edouard Mendy wa Chelsea na Kalidou Koulibaly wa Napoli.

Morocco: Youssef En-Nesyri niwe kabuhariwe uzaba ayoboye iyi kipe muri iri rushanwa, nyuma yo kwitwara neza mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi. Kubura kwa Hakim Ziyech utarahamagawe bishobora kuba ikibazo kuri iyi kipe, ariko ni ikipe ikomeye yo kwitonderwa.

Cameroon: Iyi kipe yegukanye igikombe cy’Africa muri 2018 izaba ireba niba yakongera kwitwara neza mu rugo. Eric Maxim Choupo-Moting azaba ari mu bakinnyi b’ingenzi bafite inararibonye bazaba bayoboye iyi kipe.

Egypt: Mohamed Salah ni umwe muri ba rutahizamu beza ku mugabane w’Uburayi, ndetse azaba ayoboye ubusatirizi bwa Egypt muri iki gikombe. Egypt yakuwemo na South Africa muri 2019, muri uyu mwaka izaba iri kugerageza kugera kuri byinshi.

Nigeria: The Super Eagles imaze igihe idahagaze neza nyuma yo guhindura ubuyobozi, ibi bishobora no gutuma itoroherwa muri iri rushanwa, ariko ntabwo wakwirengagiza ko ari ikipe yiganjemo abakinnyi benshi b’abahanga.

Ni izihe ngaruka kizateza Premier League?

Amakipe yo muri Premier eague azahura n’ibibazo mu mikino itandatu itaha kubera ko abakinnyi bamwe ngenderwaho bayo bazajya gukina igikombe cy’Africa.

Amakipe menshi yagerageje kugumana abakinnyi bayo kugera ku munota wa nyuma ariko abenshi bagiye mu mwiherero w’amakipe y’ibihugu byayo nyuma y’umunsi wa 21 wa shampiyona.

Mu gihe urugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona rurimbanyije, amakipe nka Chelsea, Liverpool na Manchester City azatakaza bamwe mu bakinnyi b’ingenzi.

Igikombe cy’Africa kizakinwa muri Mutarama kugeza mu ntangiro za Gashyantare, ibyo bizatuma amakipe atandukanye azakina adafite abakinnyi bayo.

Itariki ya hafi ishoboka abakinnyi bashobora kugaruka muri Premier League ni 20 Mutarama, ubwo imikino y’amatsinda izaba irangiye.

Ariko, amakipe amwe n’amwe ashobora kuba atari kumwe n’abakinnyi bayo kugeza ku munsi wa nyuma wiri rushanwa, tariki 6 Gashyantare, byatuma badakina imikino itatu ya Premier League.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Urutonde rw’abakire icumi batunze agatubutse kurusha abandi muri 2022 !

Umugore w’umunyeshyari yinjiye mu bukwe ateza induru akubita umugeni.