Hashize igihe kirenga umwaka umuhanzi Emmy yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Umuhoza(Hoza) gusa abantu benshi bari bategereje igihe ubukwe bwabo buzabera, kuri ubu itariki yubukwe bwabo ikaba yamenyekanye.
Nyuma y’igihe kitari gito abantu bibaza aho iby’aba bombi bigeze, yongeye gushimangira ko ntacyahindutse, ashyira hanze integuza y’ubukwe bwe anahishura aho buzabera, itariki igaragazwa n’integuza y’ubukwe bw’aba bombi n’uko buzaba kuwa 19 Ukuboza 2021.
Ubu bukwe kandi bukaba butazabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa mu Rwanda nk’uko benshi babyibwira, ahubwo buzabera mu gihugu cya Tanzania mu murwa mukuru Dar Es Salam.
Ubwo Emmy yatangazaga ko umukobwa yambitse impeta Hoza ariwe yatoranije yagize ati “Ndagukunda Hoza”. Ubu butumwa yabwanditse munsi y’amafoto aryoheye ijisho, amugaragaza ari kumwe n’umukunzi we basohokeye ku mazi ari naho yamwambikiye impeta.