Bumva bibasambanya batabibona! Ivuriro ryafunzwe kubera imizimu iza igafata kungufu Abaforomokazi
Ibitaro byo muri Zimbabwe byafunzwe nyuma y’uko abaforomokazi n’abandi bakozi batangaje ko hari abantu bafashwe ku ngufu, bivugwa ko byakozwe n’imyuka.
Iryo vuriro ryafunzwe kubera ko abaforomo babiri b’abagore n’undi w’umugabo bahunze nyuma yo kwitotomba bavuga ko bahohoterwa mu buryo b’igitsina.
Ibyo bintu by’amayobera byabereye mu ivuriro rya Shale. Umwe mu baforomokazi wahuye n’iki kibazo yagize ati ” Hari ubwo uba wicaye uri nko kuganiriza umurwayi ukajya kumva ukumva mu myanya ndaga gitsina yawe uri gusambanywa utazi ikintu kiri kubikora”. Ibi byatumye abaforomokazi bava mu ivuriro ndetse rirafungwa.
Ibi binyabuzima bitaboneshwa amaso ngo bifata abagore kungufu, si aho gusa muri iryo vuriro kuko no mu kigo cy’amashuri byegeranye naho byaraje byangiza ibintu mu macumbi y’abarimu ndetse bisambanya abarimukazi.
Abarimu nabo bavuze ko nibatagira icyo bakora kuri ibyo bintu, bazafatanya n’abaforomo mu guhunga inshingano zabo.
Abayobozi bo muri ako gace bavuga ko bagiye gushaka abakozi b’Imana n’abandi bagakondo bose bakaza bakirukana iyi myuka, ngo niyo bajya bahembwa ntakibazo.