in

Bull Dog yavuze amagambo akomeye mu gikorwa cyo kwibuka Jay Polly

Kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Nzeri 2022, nibwo habaye umuhango wo Kwibuka umuraperi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly, umaze umwaka umwe yitabye Imana.

Byumwihariko umuraperi mugenzi we Bull Dog ari mubitabiriye icyo gikorwa mu guhabwa ijambo yavuze uko yahuye na Jay ari umuziki ubahuje kuva icyo gihe yamubereye inshuti yakadasohaka kugeza igihe Yatabarukiye.

Yakomeje avuga ko banyuranye mu byiza ndetse no mu bibi ariko bakaguma bakundana ari nacyo kintu yashishikarije abantu bari baraho.

Bull Dog yavuzeko Jay yicishaga bugufi agakunda abantu cyane cyane bamwe ubuzima buba butarabereye bwizi,kandi yamusigiye isomo ko ikiciro cy’ubukire cyangwa cyo kwamamara waba urimo bitagakwiye gutuma wishyira hejuru ngo usuzugure abantu,ahubwo uba ugomba guca bugufi kuko aribyo abemera Imana bakwiye gukurikiza.

Jay Polly yatanze ubutumwa bugiye butandukanye ariko yibandaga ku rukundo rero banyarwanda mureke twimakaze umuco w’urukundo.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyarwenya Rusine yatahanye akayabo avuye mu gitaramo (Video)

Umugabo yatunguye abantu nyuma yo kuvuga impamvu yabyaranye n’umukobwa we yibyariye