Habereye imirwano karundura y’abaturage n’abajura bari bitwaje intwaro gakondo, aho abatari bake babihombeyemo.
Abaturage batandatu bo mu karere ka Bugesera baheruka gukomereka, nyuma y’uko abo bikekwa ko ari abajura babagabyeho igitero cyasize banabibye ibikoresho birimo terefoni zigezweho.
Ibi byabereye mu midugudu ya Nyagatovu, Kayenzi, Rugarama I na Rwanza yo mu kagari ka Nyamata mu murenge wa Nyamata, mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 29 Kamena.
Abakekwaho gukora ibyo ni Ruzeduka Jean Claude w’imyaka 37 y’amavuko, Kubwimana Alphonse ufite 38 na Mushimiyimana Péline w’imyaka 41.
Aba bakekwaho gukomeretsa Mugabo Patrick w’imyaka 23 y’amavuko, Sindayiheba Josué w’imyaka 34 na Niringiyimana Salomon w’imyaka 31 bakomerekejwe ubwo bari batabaye bagenzi babo bari babahuruje.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Nyamata, Hakizimana François Xavier, yabwiye ikinyamakuru UMUSEKE ko nyuma y’ubu bugizi bwa nabi, batatu bakekwa bahise batabwa muri yombi.
Abakomeretse batatu barwariye mu Bitaro bya ADEPR Nyamata, umwe akaba arwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Abakekwa bo kuri ubu bafungiye sitasiyo ya polisi ya Nyamata.
Abo wavuze ko bakekwaho ahubwo nibamwe mu bakorewe urugomo baranibwa mukosore mwibeshye