Abana babiri b’abakobwa bigaga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera bamaze iminsi irenga ine baburiwe irengero ubwo bari bagiye ku ishuri.
Aba bana baburiwe irengero harimo uwigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye ufite imyaka 14 n’ufite imyaka 16 wiga mu mwaka wa gatatu.
Bose bigaga ku kigo kimwe cya GS Ntarama giherereye mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, bivugwa ko ngo bagiye mu gihe cy’amasaha y’akaruhuko ariko ntibagaruke mu ishuri.
Umuyobozi Mukuru wa GS Ntarama, Kayijamahe Evariste, yabwiye IGIHE arinacyo dukesha iyi nkuru ko aba bana bakimara kubura bagerageje kubashakisha ariko birangira batababonye bituma bitabaza ubuyobozi bw’urwego rw’ubugenzacyaha mu Murenge wa Ntarama.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda, Dr Murangira B. Thierry, yemereye ko ikirego cyakiriwe kandi bakiri gushakisha aho aba bana baherereye.