Nigeria yamaze gushyiraho Bruno Labbadia, wahoze ari umutoza wa Stuttgart, nk’umutoza mushya w’ikipe y’igihugu y’abagabo (Super Eagles) mbere yo gutangira ibikorwa byo gushaka itike yo kwitabira igikombe cya Afurika cya 2025.
Labbadia w’imyaka 58 y’amavuko, yatoranyijwe nyuma yo kugirana ibiganiro na Janne Andersson wo muri Suwede na Hervé Renard wo mu Bufaransa, ariko ibyo biganiro ntibyatanze umusaruro. Amasezerano na Labbadia ntarashyirwaho umukono kugeza ubu.
Umukino wa mbere Labbadia azatoza Super Eagles uzaba ari uwo guhatana na Benin ku itariki ya 7 Nzeli , mbere y’uko ikipe ifata inzira iyizana mu Rwanda nyuma y’iminsi itatu.
Labbadia ni Umudage wa gatandatu ugiye gutoza Super Eagles nyuma ya Karl-Heinz Marotzke, Gottlieb Goller, Manfred Honer, Berti Vogts, na Gernot Rohr. Azahura n’akazi gakomeye ko kugenzura ibyifuzo by’abafana no gushaka ibisubizo byibibazo biri muri iyi kipe nyuma y’uko ikipe itangiye nabi mu gushaka itike y’igikombe k’Isi.